Kuba urubyiruko rutarabona uwo SIDA yerembeje niyo mpamvu rwishora mu busambanyi
Abasenateri basabyeko ubukangurambaga bwo kurwanya ubwandu bwa Virusi itera SIDA bwahera mu miryango, mu mashuri ndetse n'ahandi kuberako imibare ihangayikishije y'urubyiriko iri kwiyongera cyane kandi icyo kibazo cyikaba cyigaragara mu bice byose by'igihugu.
Imabare itangwa na Minisiteri y'Ubuzima igaragazako ubwandu bushya bwa SIDA bwiganje mu rubyuruko nibura 35% babufite bukiganza cyane mu bari hagati y'imyaka 15 kugeza kuri 21.
Ibi byagarutsweho n'Abasenateri bagize Komisiyo y'imibibereho myiza y'Abaturage n'uburenganzira bwa muntu ku wa kabiri tariki ya 02 Mata 2024, babwiye Inteko rusangeko mu turere 14 two hirya no hino mu gihugu basuye bagiye basanga imibare y'ubwandu bwa SIDA mu rubyiruko iri kurushaho kwiyongera cyane cyane abari hagati y'imyaka 19 na 24.
Perezida w'iyo Komisiyo Umuhire Adrie yavuzeko biteye impungenge uburyo imibare y'urubyiriko rwandura virusi itera SIDA irushaho kwiyongera kuko n'abayobzi bagiye baganira bavuzeko impamvu urubyuruko rukomeza kwishora mu busambanyi ndetse rukandura na Virusi itera SIDA aruko batigeze babona uwo SIDA yarembeje kubera ingamba Leta yashizeho zo guhangana n'iyo ndwara.
Yakomeje avugako icyumba cy'urubyiruko cyashiriweho gutanga inama ndetse no gutanga udukingirizo ku badukeneye basanze gikora rimwe mu cyumweru kandi cyikitabirwa n'abantu bake .
Ati" nubwo twashizeho icyumba cy'urubyiriko ariko ntabwo gikora buri munsi kuko abagikoramo siko kazi bafite konyine, nubwo politike y'icyumba cy'urubyiruko ari nziza ariko uburyo babigisha,inshuro, n'abo babasha gufasha baba ari bake ugereranije n'ababikeneye.
Hari Abasenateri bagaragajeko ikibazo ahari cyaba ari ibikoresho bidahagije muri ibyo byumba ariko Umuhire Adrie yavuzeko igihe basuraga ibyo byuba bahasanze ibikoresho byose.
Seneteri Nsengiyumva Fulgence yavuzeko aho ibyo byumba biri ababigana baba ari bake ariko bibaye biri mu mashuri byarushaho gutanga umusaruro.
Ubushakashatsi bwa 6 ku buzima n'imibereho y'abaturege bugaragazako abakobwa bagera kuri 4.5% bakoze imibonano mpuzabitsina batarageza ku myaka 15 mu gihe abahungu 10.1% baba barakoze imibonano mpuzabitsina batarageza iyo myaka kandi muribo hari ababa bafite abana mbere yuko bageza imyaka 15.
Visi Perezida wa Sena Nyirasafari Esperance yavuzeko ubu umubare mwinshi wamaze kwishyiramo ko SIDA atari indwara igihangayikikije nka mbere kuberako itakica abantu benshi.
Ati" wenda ntabwo icyica abantu benshi ariko hari izindi mvune kuko amafaranga agura iyo miti yakagombye gukora ibindi kandi bagomba kumenyako umuntu warwaye iyo ndwara hari ibyo adakora."
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show