English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kenya:Abaturage barenga miriyoni 1.3 banduye na Virusi itera SIDA.

Imibare itangazwa n’icyigo cy’Abanyamerika UNAIDS, ivuga ko abaturage ba Kenya miriyoni 1.4 banduye virusi  itera SIDA, muri bo abagera kuri miriyoni 1.2 bari ku miti igabanya ubukana.

Abapolisi bo muri Kenya bafite impungenge ko hari abagerageje kwigana imiti yo mu bwoko bwa  truvada isanzwe ihabwa abarwayi ba virusi itera SIDA, iyo miti mihimbano nayo ikaba yaragejejwe ku isoko.

Iyi miti  ya Truvada ikorwa n’ikigo cy’Abanyamerika cyitwa Galeedi Science ,kugeza ubu iyo miti ikaba yaramaze kwiganwa igahita ishirwa ku isoko.

Ikigero cy’abandura muri Kenya cyazamutseho 61% nkuko bitangazwa n’inama y’igihugu ishinzwe indwara zandura muri Kenya

Hirya no hino muri Afurika hakomeje kugaragara ibihugu byinshi bikomeje gicika intege ku  ingamba zo kugabanya ubwandu bwi’ndwara zandurira mu mibonano mpuza bitsina kandi abayikora bo bakomeje kwiyongera.

 



Izindi nkuru wasoma

Rwamagana:Urubyiruko rwakanguriwe kwipimisha Virusi Itera SIDA

RAB yananiwe gusobanura irengero rya miriyari imwe na miriyoni 300 z'amafaranga y'u Rwanda

RAB yananiwe gusobanura irengero rya miriyari imwe na miriyoni 300 z'amafaranga y'u Rwanda

Gakenke:Abarenga 40 bajyanwe mu bitaro nyuma yo kunywa umusururu mu birori

Muhanga:Abatekamutwe bibye umucuruzi ibintu bifite agaciro ka miriyoni eshatu



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-11-23 14:24:19 CAT
Yasuwe: 146


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/KenyaAbaturage-barenga-miriyoni-13-banduye-na-Virusi-itera-SIDA.php