English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

 

Icyamamare JB Mpiana kirashinjwa gufata ku ngufu umubyinnyi

Umuhanzi w’icyamamare gikomoka muri DRC Jean Bedel Mpiana wamamaye ku izina rya JB Mpiana arashinjwa gufata ku ngufu umubyinnyi we.

Uyu muhanzi kuri ubu ntabwo yorohewe nyuma yo gushinjwa gufata ku ngufu Brunette ubarizwa mu tsinda rye Wenge BCBG wagezemo afite imyaka 11.

Uyu mukobwa ushinja JB Mpiana kumufata yinjiye mu tsinda rye mu mwaka wa 2005 ariko nyuma y’imyaka 4 gusa batangye kugirana umubano wihariye.

Brunette avuga ko byatangiye bagirana umubano usanzwe ariko biza kugenda bihindura isura.

Yaragize ati:”naramwubahaga nk’umukoresha ariko bigenda bihinduka,ku myaka 15 nibwo twaje gukundana kugeza tubyaranye umwana akiyemeza kumubera se.”

JB Mpiana ubwo yamaraga kumenya ko yamuteye inda ngo yamusabye kumugirira ibanga.

Brunette avuga ko yabyaye umwana akajya kumureresha kwa mukuru we ibintu byamugizeho ingaruka nyinshi zirimo n’ibikomere.

Ntabwo Brunette yari yemerewe gusura umwana we kuri ubu wujuje imyaka 9.

JB Mpiana yahakanye ibyaha ashinjwa byaje kumenyekana kubera isezerano yari yaremereye Brunette ryo kuzamujyana I Burayi ariko ntaryubahirize bigatuma uyu mukobwa abitangariza ibitangazamakuru.

 

 

 

 



Izindi nkuru wasoma

U Rwanda rwamaganye ibirego bya DRC birushunja gufatanya na Apple mu bucuruzi bw'amabuye y'agaciro

DRC:Gufata Goma bigiye gukorwa mu gihe gito -Coroneille Naanga

Dore impamvu gufata ku ibendera abantu bari gusezerana byaba bigiye gukurwaho

DRC ntabwo ivuga rumwe na OIF byayiteye gufata umwanzuro ukomeye

Mr Ibu umukinnyi wa filime w’icyamamare yapfuye



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-02-25 09:05:47 CAT
Yasuwe: 74


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Icyamamare-JB-Mpiana-kirashinjwa-gufata-ku-ngufu-umubyinnyi.php