English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ibitaro binini muri Gaza  byabaye umusaka nyuma y'igitero cya Israel

Ingabo za Israel zivuga ko zavuye mu bitaro bya al-Shifa byo mu mujyi wa Gaza nyuma y'ibyumweru bibiri zibigabyeho igitero.

Igisirikare cya Israel (IDF) cyavuze ko abasirikare bishe abakora iterabwoba ndetse babona intwaro nyinshi n'inyandiko z'amakuru y'ubutasi aho hantu.

Ibyo bitaro byari byatewe nyuma yuko IDF ivuze ko ifite amakuru y'ubutasi agaragaza ko Hamas yari irimo kubikoresha nk'icyicaro cyo kugabiramo ibitero.

Mu byumweru bya vuba aha bishize, byatangajwe ko habaye imirwano ikaze mu nkengero z'ibyo bitaro, bya mbere binini muri Gaza.

Nyuma izo ngabo zivuye mu bitaro kuri uyu wa mbere, ibitangazamakuru byo muri Palestine, byavuzeko minisiteri y'ubuzima ya Gaza igenzurwa na Hamas, yatangajeko imirambo ibarirwa muri za mirongo yasanzwe mu nkengero zibyo bitaro.

Ariko ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryatangaje ko abarwayi 21 bapfiriye mu bitaro bya al-Shifa mu byumweru bibiri bishize, mu gihe Minisitiri w'intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yavuze ko abakora iterabwoba barenga 200 bishwe.

Ubwo icyo gitero cyatangazwaga bwa mbere, umuvugizi mukuru wa IDF Daniel Hagari yavuze ko "abakora iterabwoba ba Hamas bisuganyirije imbere mu bitaro bya al-Shifa."

Icyo gihe IDF yavuze ko yari iri mu gikorwa (opération) "gihamya byo ku rwego rwo hejuru" kuri ibyo bitaro, ndetse ishishikariza abasivile bahahungiye nyuma yo guta ingo zabo, kuhava ako kanya.

Ababibonye batangaje ko humvikanye kurasa gukomeye ndetse ko ibifaru by'intambara byari bikikije ibyo bitaro ubwo igitero cyatangiraga mu masaha ya mu gitondo yo ku itariki ya 18 Werurwe  uyu mwaka.

Al-Shifa yari yaragabweho igitero mbere muri iyi ntambara nyuma yuko Israel ivuze ko ifite ibimenyetso ko abashimuswe mu gitero muri Israel cyo ku itariki ya 7 Ukwakira (10) mu 2023 bajyanwe kuri ibyo bitaro.

Israel imaze igihe kirekire ishinja Hamas gukoresha ibikorwa-remezo by'ubuvuzi bya gisivile nk'ubwihisho bwo gukoreramo ibikorwa byayo. Hamas irabihakana.



Izindi nkuru wasoma

APR BBC yatsindiwe muri Senegal imbere ya Perezida Kagame ,bamwe babibonye nk'igisebo

Inyubako nshya y'ibiro by'Akarere ka Burera yuzuye itwaye amafaranga abarirwa muri za Miliyari

Ese koko u Rwanda rwaba rifite uruhare muri grenades zatewe i Bujumbura?

Ubwongereza busanga buhagaritse guha intwaro Israel umutwe wa Hamas waba ubonye urwaho

Afurika y'Epfo:Umugabo yatabawe nyuma y'iminsi itanu agwiriwe n'igorofa



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-01 11:03:45 CAT
Yasuwe: 52


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ibitaro-binini-muri-Gaza--byabaye-umusaka-nyuma-yigitero-cya-Israel.php