English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ghana:Ubukwe bw'umupadiri gakondo bwateje uburakari bukomeye kuko yashatse umwana w'imyaka 12

Umunyedini gakondo ukomeye, wagereranywa na padiri gakondo, w'imyaka 63, yateje uburakari bwinshi muri Ghana nyuma yo gushaka umukobwa w'imyaka 12.

Uwo padiri gakondo, witwa Nuumo Borketey Laweh Tsuru XXXIII, yashyingiranywe n'uwo mukobwa ku wa gatandatu mu muhango gakondo.

Nyuma yo kunengwa, abayobozi gakondo bavuze ko abantu badasobanukiwe n'imico n'imigenzo yabo.

Imyaka micye ishoboka yo gushakwa muri Ghana ni 18 ndetse ubwiganze bw'ugushyingirwa kw'abana bwaragabanutse mu gihugu, ariko biracyabaho.

Umuryango mpuzamahanga utari uwa leta uvuganira abakobwa, witwa Girls Not Brides, bivuze ngo abakobwa si abageni, uvuga ko 19% by'abakobwa bo muri Ghana bashakwa mbere yuko buzuza imyaka 18, ndetse ko 5% by'abakobwa baho bashakwa mbere yuko buzuza imyaka 15.

Za videwo n'amafoto y'uwo muhango wo ku wa gatandatu, witabiriwe n'abantu babarirwa muri za mirongo bo muri ako gace, byahererekanyijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, biteza uburakari bwinshi mu Banya-Ghana benshi.

Muri uwo muhango, abagore bavuga mu rurimi rwaho rwa Ga basabye uwo mukobwa kwambara mu buryo bukurura umugabo we.

Banumvikana bamugira inama yo kwitegura inshingano za kigore no gukoresha imibavu bamuhayeho impano mu kongera uburyo akurura umugabo we mu mibonano mpuzabitsina.

Ayo magambo yateje uburakari bwinshi, kuko yafashwe nk'asobanuye ko ubwo bukwe butari ubw'umuhango gusa.

Ababunenze basabye abategetsi gusesa ubwo bukwe no gukora iperereza kuri Tsuru.

Abayobozi b'ubwoko bw'abasangwabutaka bwa Nungua, ari na bwo uwo mukobwa n'umunyedini gakondo bakomokamo, bamaganye uko rubanda yarwanyije ubwo bukwe, bavuga ko uko kubunenga "guterwa n'ubujiji".

Uwitwa Nii Bortey Kofi Frankwa II, umuyobozi gakondo wo muri ako gace, ku cyumweru yavuze ko inshingano y'uwo mukobwa nk'umugore w'uwo munyedini ari "iy'umuco n'umugenzo gusa".

Yongeyeho ko mu myaka itandatu ishize ari bwo uwo mukobwa yatangiye imihango (imigenzo) yo kuba umugore w'uwo munyedini, ariko ko ibyo bitabangamiye kwiga kwe.

Uwo mukobwa yitezwe gukorerwa undi muhango gakondo wa kabiri wo kumusukura ku bw'inshingano ye nshya nk'umugore w'umunyedini wo ku rwego rwo hejuru. Uwo muhango, nkuko byatangajwe n'ibitangazamakuru byaho, uzanamutegurira inshingano z'abashakanye nko kubyara.

Tsuru ni uwo bita "Gborbu Wulomo", cyangwa padiri gakondo wo ku rwego rwo hejuru mu bwoko bw'abasangwabutaka bwa Nungua, mu murwa mukuru Accra.

Nk'umukuru mu by'idini, ibyo bimugira umwe mu bayobozi gakondo bo ku rwego rwo hejuru cyane bo muri ubwo bwoko.

Akoresha imihango yo gutura ibitambo mu izina ry'ubwo bwoko, gusengera kurindwa kwabwo, kugenzura iyubahirizwa ry'imigenzo ijyanye n'umuco ndetse ayobora imihango gakondo mu birori birimo nko gushyiraho abatware (abashefu) gakondo.

Abategetsi bo ku rwego rwa leta nta cyo bari batangaza kuri ubwo bukwe bwateje impaka.

Amategeko ya Ghana yemera ubukwe gakondo, ariko ntiyemera gushakwa kw'abana kwiyoberanyije mu muco cyangwa mu migenzo.

Habumugisha vincent



Izindi nkuru wasoma

Nyamasheke:Umusaza w'imyaka 67 yasanzwe mu bwiherero yacagaguwemo ibice

Kayonza:Mu gihe utwite,ubyara cyangwa wonsa ushobora kwanduza umwana HIV/SIDA

DRC:Polisi irashirwa mu majwi yabishe umwana na nyina

Burundi:Hategerejwe ibizamini by'umwana bikekwako yaba yishwe na Ebola

DRC:Pasiteri amerewe nabi nyuma yo gushyingirwa umwana bivugwako afite imyaka 15



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-02 06:53:17 CAT
Yasuwe: 63


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/GhanaUbukwe-bwumupadiri-gakondo-bwateje-uburakari-bukomeye-kuko-yashatse-umwana-wimyaka-12.php