English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Dore ubwoko 5 bw’imisoro Perezida Kagame yategetse ko bwavugururwa mu maguru mashya

Ubwo Nyakubahwa perezida Paul Kagame yarahoza perezida wa Sena y’u Rwanda yagarutse ku kibazo cy’imwe mu misoro ikivangamiye abaturage ndetse ikomeje kubabera umusaraba.

Akimara kugaruka ku kibazo cy’imisoro umunsi wakurikiyeho abayobozi bakuru bo muri MInisiteri y’Imari n’Igenamigambi bazindukiye mu nama y’ikitaraganya yiga ku mategeko y’imisoro akwiye kuvugururwa inama yari iyobowe na Minisitiri Tushabe Richard.

Kuwa 18 Mutarama 2023 ubwo hateranaga umwihero w’ababaruramari b’Umwuga ICPAR mu karere ka Rubavu Komiseri w’Ikigo CY’igihugu cy’Imisoro n”amahoro mu Rwanda yagarutse ku bwoko butane bw’imisoro barimo kwigaho igomba guhinduka mu gihe cya vuba.

Komiseri Ruganintwali Bizimana Pascal yavuze ko gahunda yo kuvugurura imwe mu misinga y’amategeko agenga imisoro yatangiye mu mwaka wa 2021 ariko yari imishinga y’agatagenyo gusa habayeho guhinturwa na Nyakubahwa Perezida wa repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ngo ibyo batangiye bayihutishe bireke gukomeza kubera umuzigo abaturage.

Yagize ati:”Nyakuhabw Perezida wacu yadukebuye atwereka ko tugomba kwihutisha ibyo tumaze iminsi twigaho imisiro ikomeje gufasha igihugu izamura abaturage,igomba gukomeza gutangwa ariko itabangamiye abaturage mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”

Imwe mu misiro iri kwigwaho.

Komiseri Ruganintwali avuga ko imisiro iri kwigwaho ari myinshi ariko iyihutirwa cyane ari itanu .

Yagize ati:”mu bwoko bw’imisoro turi kwigaho harimo amategko y’imisoro ku nyungu yaba iy’abantu ku giti cyabo cyangwa ibigo,itegeko ku musoro ku nyongeragaciro,uwa gatatu ni umusoro wo ku nzoga,amatabi ubusanzwe ntabwo wishyurwa n’abaturage ahanini wishyurwa n’inganda,uwa kane ni umusoro ku mitungo itimukanwa harimo n’ubutaka,uwa gatanu ni umusoro ku mishahara y’abakozi.”

Akomeza agira ati:”nk’umusoro ku mushahara wamaze gukorwaho byinshi kuko mbere umuntu yasonerwaga ku mafaranga agera ku bihumbi mirongo itatu ariko mu tegeko rishya ni ukuva ku bihumbi miring itandatu,ubara umusahara atanga umusoro avuye kuri ibyo mirongo itandatu hari ibigikorwaho ariko izi mpinduka ni zimwe munzo navuze twizeho kuva mu mwaka wa 2021.”

Mu mwiherero wa ICPAR higwa mu misoro

Umuyobozi mukuru w’urugaga rw’Ababaruramari b”umwuga ICPAR mu Rwanda Amini Miramago avuga ko kuri iyi ncuro bari kwihugura ku bijyanye n’imisoro kuko iri mubyo bakenera bya buri munsi.

 

Agira ati:”umubaruramari w’Umwuga ahura n’Imisoro buri mwanya,asabwa kuba afite ubumenyi buhagije,ni abajyanama mu bijyanye n’imisoro aho bakorera hose kandi ubucuruzi bwose bukeneye abajyanama,ni nabo bategura raporo zokenerwa n’ibigo birimo Ikigo cy’Imiosro n’amahoro m’ibindi rero twahisemo kwibanda kuri iyi ncuro ku misoro kuko ni ngenzi.”

Akomeza avuga ko umuntu ufite ubucuruzi aba akeneye umujyanama uzi imisoro kuko murabizi iyo umucuruzi agize ibyo yirengagiza habaho ibihano abo dukorana muri ICPAR baba babonye umwanya wo kubaza bagasbanuza cyane ko muri ibi bihe tuba turi mu bihe by’imisoro kumenya impinduka ni ingenzi cyane.”

Mutoni Julliane ni umukozi muri Horizon LTD yemeza ko ari byiza guhugurwa ku misoro kuko amategeko yayo ahora ahindaguruka.

Agira ati:”amategeko y’imisoro usanga ahora ahindaurika tugomba kujyana n’amategeko mashya,aya mahugurwa yaziye igihe kuko aradufasha cyane kujyana n’impinduka,mu kazi kacu duhura nabyo buri munsi.”

Bamwe mu ba Baruramari bemeje ko bakwiye kujyana n'impinduka mu misoro

Urugaga rw’Ababaruramari b”umwuga ICPAR kuri ubu ruri mu mwiherero w’iminsi itatu aho biga ku misoro ,basanzwe bafite umwihariko wo guhugura ababaruramari b’abanyamuryango buri gihembwe ku nsanganyamatsiko zitandukanye.



Izindi nkuru wasoma

Uwahoze ari Perezida wa Gabom ari gukora imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara

Nyuma y'imyaka 2 CECAFA Kagame Cup idakinwa igiye kongera gusubukurwa

Dore impamvu ari gutuma internet igenda nabi cyane muri Afurika y'Iburasirazuba?

APR BBC yatsindiwe muri Senegal imbere ya Perezida Kagame ,bamwe babibonye nk'igisebo

Dore umusaruro wavuye mu biganiro byahuje Perezida Kagame na Bassirou wa Senegal



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-01-19 20:20:49 CAT
Yasuwe: 561


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Dore-ubwoko-5-bwimisoro-Perezida-Kagame-yategetse-ko-bwavugururwa-mu-maguru-mashya.php