DRC:Abasirikare bane bababariwe undi umwe ahanishwa gufungwa imyaka 4
Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwaciye urubanza mu mpera z'icyumweru gishize mu rubanza rwaregwagamo abasirikare bakuru muri FARDC aho bari bakurikiranweho gutanga ruswa ku bakozi b'Ubugenzuzi Bukuru bwa FARDC.
Abaregwa nyamukuru ni Lieutenant-Colonel Ngoy Katengo Jerry, ukuriye ibiro bishinzwe imishahara mu gisirikare mu karere ka 34 ka gisirikare, ubu akaba yakatiwe igifungo cy’imyaka 4.
Yaburanishijwe ahamwa n'icyaha cyo gushaka ruswa mu bakozi bo mu bugenzuzi bukuru bwa FARDC igihe bari mu butumwa i Goma.
Naho abo baregwa hamwe, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwemeje icyemezo cy'umucamanza wa mbere mu kubagira abere.
Abagizwe abere barimo Lt Col Kasongo Kapinga Gabriel, Majoro Nyundu Ngelengwa Israel na ba capitaine bombi Alimasi Bienfait na Lasikaba Mokili Innoncent.
Byongeye kandi, mu rundi rubanza ku rwego rw'Urukiko rwa Gisirikare, umushinjacyaha yasabye, mu mpera z'icyumweru gishize, igihano cy'urupfu ku bapolisi cumi n'umwe ba FARDC bakurikiranyweho guhunga umwanzi ku rugamba ku ya 25 Ukuboza 2023 i Lushano, giherereye nko ku birometero 8 kuva mu mujyi wa Sake, mu ifasi ya Masisi. Amakuru aturuka mu bucamanza avuga ko icyemezo cy'urukiko rwa gisirikare muri uru rubanza giteganijwe mu minsi mike.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show