English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DRC:Umu Wazalendo yishe arashe umwanya w'imyaka 12 

Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 29 Mata umu Wazalendo yishe arashe umwana uri mu kigero cy'imyaka 12 umurasira mu bice byo kwa Mboko mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo.

Amakuru avugako hari mu musaha y'umugoroba,nibwo umu Wazalendo yishe arashe umwana uzwi ku izina rya Emmanuel Kyubwa nkuko amakuru ava muri ako gace abivuga.

Amakuru akomeza avugako uwo mwana yarashwe ibirenge n'umurwanyi wo muri Mai Mai isanzwe igenzura ibice byo kwa Mboko ho muri Teritwari ya Fizi  mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo.

Amakuru akomeza avugako uyu mwana yamaze kuraswa ahita abona ubutabazi ajyanwa kwa muganga ariko nyuma aza gushiramo umwuka.

Abaraho hafi bavuzeko uwo mwana yarasiwe iwabo ariko bikaba bikekwako uwamurashe yari afitanye ikibazo n'ababyeyi b'uwo mwana.

Umwana warashwe avuka mu bwoko bw'Ababembe bo muri ibyo bice byo muri Teritwari ya Fizi.



Izindi nkuru wasoma

Igenamigambi rya Wazalendo rigiye kuvugururwa bahabwe impuzankano

Ubufaransa:Polisi yarashe umugabo washakaga gitwika umusigiti ahita apfa

Nyanza:Batandatu barakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw'umukecuru w'imyaka 70

Musanze:Abagabo 3 bakekwaho kwica umukobwa w'imyaka 20 bamushinyaguriye

Nyamasheke:Umusaza w'imyaka 67 yasanzwe mu bwiherero yacagaguwemo ibice



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-30 08:16:42 CAT
Yasuwe: 52


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DRCUmu-Wazalendo-yishe-arashe-umwanya-wimyaka-12-.php