DRC:Abapolisi n'Abasirikare benshi bisanze muri gereza nyuma y'amagambo ya Gen Christian Tshiwewe
Ibinyamakuru byinshi byo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo kuri uyu wa kabiri, tariki ya 16 Mata byabyutse bitangazako i Kinshasa hafashwe abapolisi benshi n'Abasirikare bakekwaho kugambanira igihugu.
Ikinyamakuru Actualité.cd gifite umutwe ugira uti: "Ifatwa ry'uruhererekane kubera ubuhemu: ingabo za Congo n'abapolisi bafungiye i Kinshasa."
Jenerali Christian Tshiwewe Songesha, umuyobozi mukuru w’ingabo z’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ku wa mbere ubwo habaga akarasisi gahuriyemo Abasirikare n'Abapolisi kabereye i Camp Kokolo yavuzeko umuntu wese uzagambanira igihugu azabyishura mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Imbere y’ingabo n’abapolisi, umuyobozi mukuru yatangaje ati: “Turi mu ntambara. Hariho abari muri twe bashishikarizwa kugambanira igihugu, rimwe na rimwe n'abanyapolitiki bacu."
Ifatwa ryabo ba Polisi ryakorewe i Lubumbashi na Kinshasa. Birakomeye gusa Nta mibare yamenyeshejwe itangazamakuru y'abasirikare n'abapolisi bahise bafatwa muri uwo mwanya.
Umuyobozi mukuru kandi yohereje ubutumwa bukomeye ku bapolisi bari bahari, akomeza abasaba kugira ubudahemuka mu gihe anenga abanyapolitiki bagira uruhare mu bikorwa by’ubuhemu, mu gihe igihugu gihanganye n’umutwe w’inyeshyamba M23 bivugwako ushigikiwe n'u Rwanda
Ikindi kinyamakuru cyanditse inkuru ifite umutwe ugira uti "I Lubumbashi, ingabo n'abapolisi batawe muri yombi bazira ubuhemu”, nacyo kivuga ku kigo cy'itangazamakuru cya Kongo, gisubiramo amagambo y'umuyobozi mukuru w'ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Ati: "Nta burenganzira ufite bwo guhemukira igihugu cyawe. Uzabikora wese azabyishyura mu buryo bumwe cyangwa ubundi. "
Mu rwego rwo guhana bihanukiriye abazajya bahamwa n'icyaha cyo kugambanira igihugu hasubukuwe igihano cy'urupfu cyari cyimaze imyaka irenga 20 cyarasubitswe gusa abaturage ,abanyapolitike n'imiryango itandukanye bagaragajeko iki gihano gishobora gutuma hagira inzirakarengane zicwa nyamara zizira ubusa mu gihe zaba zigeretsweho icyo cyaha.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show