English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

 DRC: Abasirikare ba Congo,  Rwanda na M23 bashobora gufatirwa ibihano.

  Leta zunze  Ubumwe za Amerika, u Bwongereza ndetse n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi   bagiye gushyiraho ibihano bishya  ku basirikare bakuru barimo na ba RDF na FARDC.

Aya mahanga  atangaje ibi mu gihe babaye ibiganiro   byiga ku kibazo cy’Umutekano muke  mu burasirazuba bwa Congo , gusa ntacyo byatanze kuko imyanzuro  yafatiwemo itigeze yubahirizwa  cyane ko  imirwano ikomeye hagati ya M23  n‘ingabo za Congo ndetse n’abafatanyabikorwa bazo  cyane ko hakomeje kumvikana imirwano mu duce two mu nkengero z’Umujyi wa Sake  uhana  wegeranya n’uwa  Goma.

M23 yakomeje igaragaza ko leta ya Congo ya yirengagije ndetse ikomeza kuvuga kuri jenoside iri gukorerwa abo mu bwoko bw’abatutsi n’abavuga ikinyarwa mugihugu cya Congo.

Abahanga mu bya politiki  bavuga ko uretse Ingabo z’u Rwanda n’iza DRC zigiye gufatirwa ibihano bishya, abandi bitezweho gufatirwa ibyo bihano ni umutwe wa M23 uwo Leta ya Congo uvuga ko uterwa inkunga n’u Rwanda, ibyo  leta y’u Rwanda rwamaganira kure.

 

Iy’ intambara hagati ya FARDC na M23 ikomeje kuyogoza ibintu muri iki gihugu cya RDC, ariko impande zombi zikaba zikitana ba mwana mu kudashyira mu bikorwa amasezerano yo guhagarika intambara, yaba aya Luanda cyangwa Nairobi n’I Burundi, aho bimwe muri ibibiganiro byari bigamije kumvikanisha impande zombie bisa nkibyapfuye ubusa.

 

Umwanditsi: Sam Murwanashyaka



Izindi nkuru wasoma

Ingabo z'u Rwanda zirwanira mu Kirere zashimiwe na LONI kubwo umusanzu zikomeje gutanga

Umudepite mu Nteko Inshinga Amategeko y'u Rwanda yafatanwe intwaro

DRC:Imiryango itabara imbabare irahamagarirwa gutabara abaturage bakomeje kwicwa n'inzara

Ese koko u Rwanda rwaba rifite uruhare muri grenades zatewe i Bujumbura?

Uyobora ingabo za Brigade ya 202 zo mu gihugu cya Tanzania yakiriwe mu Rwanda



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-02-22 16:03:39 CAT
Yasuwe: 387


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DRC-Abasirikare-ba-Congo--Rwanda-na-M23-bashobora-gufatirwa-ibihano.php