English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DRC: Abarenga 10 baguye mu gitero simusiga cyagabwe mu baturage

Abantu 10 nibo bivugwako biciwe mu gitero cyagabwe n'umutwe wa ADF mu joro ryo kuwa gatandatu tariki ya 30 Werurwe rishira ku cyumweru.ibyo byabereye mu gace ka Sayo na Matembo, mu nkengero za komini ya Mulekera, mu mujyi wa Beni,muri Kivu ya Ruguru.

Umuyobozi w'akarere ka Sayo, yatangajeko ko abapfuye ari cumi n'umwe. Icyakora, yerekana ko imibare ishidikanwaho kuko iperereza rigikomeje ngo hamenyekane abapfuye bose.

Ku cyumweru, sosiyete sivile ya komini ya Mulekera, ibinyujije kuri perezida wayo Joseph Sabuni, yavuzeko uretse abishwe hari n'abandi bantu baburiwe irengero.

Arahamagarira ingabo na polisi kugira uruhare mu kurinda abaturage kuko agace ka Beni gahangayikishijwe n'abarwanyi bo muri uwo mutwe wa ADF.

Umuyobozi wa Polisi y'igihugu muri ako gace yatangajeko ko inzego z'umutekano zatangiye gukurikirana abagabye icyo gitero ngo kuko batangiye guhungira ku musozi nyuma yo kugaba icyo gitero.

Umuyobozi w'akarere Ngongo Mayanga arahamagarira abaturage gutuza bakizerako ubuyobozi bugomba kubacungira umutekano.

Ku ruhande rwe, Kapiteni Antony Mwalushayi, umuvugizi w’urwego rukora ibikorwa bya Sokola 1, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, yarushijeho gusobanura umwirondoro w’umuyobozi wa ADF wategetse ko hagabwa ibyo bitero biherutse kwibasira umujyi. Uyu ni Abouakasi.

Uyu musirikare mukuru kandi yijeje abaturage ibijyanye no gukurikirana abo bagabye igitero.

Iki gice gihura n’ibitero rimwe na rimwe byitirirwa imitwe yitwara gisirikari ikomezwa n’abayobozi ba congo izwi ku izina rya Wazalendo, rimwe na rimwe ikitwa ADF.

Umuyobozi wa komini ya Mulekera yatangaje ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane neza uko ibyo bitero byifashe.



Izindi nkuru wasoma

DRC:Imiryango itabara imbabare irahamagarirwa gutabara abaturage bakomeje kwicwa n'inzara

DRC:Biravugwa ko M23 yaba ariyo iri kugenzura agace ka Sake na Bweramana

DRC:Polisi irashirwa mu majwi yabishe umwana na nyina

U Budage bwahamagaje ambasaderi wabwo i Moscou nyuma y'igitero gikaze cy'ikoranabuhanga

DRC:Abadepite bo mu ishyaka UDPS bahawe imodoka zihenze biteza umwiryane mu gihugu



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-03-31 11:56:55 CAT
Yasuwe: 35


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DRC-Abarenga-10-baguye-mu-gitero-simusiga-cyagabwe-mu-baturage.php