English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Afurika y’Epfo:Umudepite yavuze ko ingabo zabo ziri mu kaga igihe zaba zihanganye na M23

Umudepite wo muri Afurika y’Epfo  witwa Sarel Jacobus Francois yavuze ko icyemezo cyo kohereza ingabo za Afurika y’Epfo (SANDF) muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo cyititondewe neza bityo bikaba bishobora gutuma ubuzima bw’ingabo zabo bujya mu kaga.

 

Yavuze ati” icyemezo cyo kohereza ingabo zacu mu butumwa bwo kugarura amahoro bw’umuryango wa SADC n’ibintu bititondewe na gato  bityo bikaba bishobora gutuma ubuzima bw’ingabo  zacu bujya mu kaga”.

Ingabo za Afurika y’Epfo kimwe n’izindi zo mu muryango wa SADC zamaze kugera muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Kivu y’Amajyaruguru, izi ngabo zije muri iki gihugu zisimbura ingabo z'Umuryango wa Afurika y'Ibirasirazuba zahavuye mu mpera zu mwaka ushize ni nyuma yuko Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo  yanze kongera amasezerano yo gukomeza gukorana n'ingabo za EAC.

DRC yashinjaga izi ngabo kutagira uruhare rugaragara mu kugarura amahoro muri icyo gihugu by'umwihariko muri Kivu y'Amajyaruguru.

Muri iki gihugu hari hasanzwe izindi ngabo za MONUSCO zari zimaze imyaka hafi imyaka 20 zikurikirana ibijyanye no kugarura amahoro muri iki gihugu ariko zisezererwa  kubera kudatanga umusaruro wifuzwa na DRC.

Sarel Jacobus Francois yavuze ko ingabo za Afurika y’Epfo zidafite ibikoresho bihagije byatuma  zihangana n’inyeshyamba za M23 bityo bikaba bishobora gutuma bibagora igihe baba binjiye mu rugamba.

Yavuze ko nta kajugujugu z’intambara zo mu bwoko bwa Rooivalk izi ngabo zifite,yakomeje avuga ko mu gihe badafite indege z’intambara bizabagora cyane kuko bagiye guhangana na M23 isanzwe izi neza imiterere yako karere kurushya abasirikare ba SANDF.

Uyu mu depite abarizwa mu ishyaka ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi,yatangaje ko Perezida wa Afurika y’Epfo atashoboye gutekereza neza ibishobora kuba ku ngabo ze muri DRC ahubwo akareba inyungu za politike afite muri icyo gikorwa.



Izindi nkuru wasoma

Cardinal Ambongo yavuze ko Ibiganiro yagiranye na Tshisekedi byatanze umusaruro

Ubufaransa:Polisi yarashe umugabo washakaga gitwika urusengero ahita apfa

I Kigali Hateraniye inama igamije gutegura ahazaza hashya h'Afurika

Nyuma y'imyaka 2 CECAFA Kagame Cup idakinwa igiye kongera gusubukurwa

Ingabo z'u Rwanda zirwanira mu Kirere zashimiwe na LONI kubwo umusanzu zikomeje gutanga



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-01-11 14:58:29 CAT
Yasuwe: 125


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Afurika-yEpfoUmudepite-yavuze-ko-ingabo-zabo-ziri-mu-kaga-igihe-zaba-zihanganye-na-M23.php