English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abamaze iminsi binubira izamuka ry'ibiciro bafite ishingiiro, mu kwezi gushize byazamutseho 14,1%

 

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda, cyatangaje ko ibiciro byiyongereyeho 14,1% mu kwezi kwa Gicurasi 2023 ugereranyije na Gicurasi 2022 mu gihe muri Mata 2023 byari byiyongereyeho 17,8%.

Iyi mibare ije nyuma y'igihe abanyarwanda binubira ubuzima bumaze guhenda by'umwihariko ibiicro by'ibiribwa aho bavuga ko hafi buri gicuruzwa  cyendaga kwikuba kabiri ugereranyije n'igiciro cyahoranye mu gihe kitarenze umwaka.

Muri Gicurasi 2023, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 25,4%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 21,5% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 7,6%.

Iyo ugereranyije Gicurasi 2023 na Gicurasi 2022, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byariyongereyeho 8,7%.

 



Izindi nkuru wasoma

Afurika y'Epfo:Umugabo yatabawe nyuma y'iminsi itanu agwiriwe n'igorofa

UPHLS yahagurukiye kurwanya akato gahabwa abafite uburwayi bwo mu mutwe

Ibiciro by'ibikomoka kuri Peteroli byongeye kuzamuka

Abafite amazu yagenewe guturwamo ariko akorerwamo ubucuruzi bahawe amabwiriza mashya

Inzara idasanzwe abasirikare ba SADC bafite igiye gutuma basubira mu bihugu byabo



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-06-10 11:34:03 CAT
Yasuwe: 228


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abamaze-iminsi-binubira-ibiciro-bafite-ishingiiro-mu-kwezi-gushize-byazamutseho-141.php