English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

APR FC yaciwe miriyari imwe kugirango yegukane kizigenza wo muri Brukina Faso

Ikipe ya APR FC yashatse kugura umukinnyi Stephane Aziz Ki ukinira ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania ariko igiciro cyo kuba bashobora kuba bagura uyu mukinnyi kirenga miriyari imwe y'amafaranga y'u Rwanda.

Rutahizamu Stephane Aziz  afite imyaka 28, ubwo APR FC yabazaga ibiciro by'uwo mukinnyi Young Africans yabasabye gutanga miriyoni imwe y'amadorari ayo mafaranga akaba ashobora kurenga miriyiri imwe y'amafaranga y'u Rwanda.

Ibi ni ibyatangajwe n'umunyamakuru Micky Jr emenyereye amakuru avugwa ku isoko ry'igura n'igurishwa ry'abakinnyi niwe watangaje amakuru avugako APR FC yifuza uwo mukinnyi wo muri Brukina Faso ariko  ukinira Young Africans yo mu gihugu cya Tanzania.

Uyu munyamakuru avugako mu mpera z'icyumweru gishize APR FC yagerageje kubaza icyo byasaba kugirango bibikeho uwo mukinnyi usanzwe akina asatira babwirwako bagomba kwishyura miriyoni y'amadorari.

Amasezerano ya Stephane Aziz  azarangira mu mpeshyi ya 2024 ibyo bikaba byatuma amakipe ashaka uyu mukinnyi ashobra kumubona mu buryo bworoshye.

Nubwo hakomeje kuvuga aya makuru abenshi bakomeje kuvugako kuba APR FC kuba yakwegukana uyu rutahizamu bidahabwa amahirwe cyane kuko Stephane Aziz agomba gusinya amasezerano azamugeza mu 2026.

Ikipe ya Young Africans yasezerewe na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y'Epfo muri CAF Champions League muri 1/4 kandi mu mikino yose  Stephane Aziz Ki yashoboye kwitwara neza kandi aza no gutsinda igitego nubwo umusifuzi atakemeje ahubwo akavugako umupira utarenze umurongo ngo ujye mu izamu.



Izindi nkuru wasoma

Imitungo y'Uburusiya iri muri Amerika igiye gukoreshwa mu gusana ibyangiritse muri Ukraine

Muyaya ati"Ushaka kugirango FARDC nigaba ibitero izaze kubikubwira"-asubiza umunyamakuru

Dore impamvu ari gutuma internet igenda nabi cyane muri Afurika y'Iburasirazuba?

APR BBC yatsindiwe muri Senegal imbere ya Perezida Kagame ,bamwe babibonye nk'igisebo

Inyubako nshya y'ibiro by'Akarere ka Burera yuzuye itwaye amafaranga abarirwa muri za Miliyari



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-15 13:58:55 CAT
Yasuwe: 47


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/APR-FC-yaciwe-miriyari-imwe-kugirango-yegukane-kizigenza-wo-muri-Brukina-Faso.php